Gabi ni umwana nk'abandi. We niko yibona ku myaka icumi. We n'umuryango we batuye i Bujumbura, aho ni ahagana mu 1992. Muri gice cy'umugi wa Bujumbura batuyemo, Gabi na bagenzi be bo mu kigero kimwe baciye ibintu, si inkubaganyi gusa ahubwo babihinduye akazi. Imyembe y'abaturanyi barayigabije, mu mpeshyi bakazerera Bujumbura yose bashaka aho bidumbaguza, abaturanyi n'ababyeyi barumiwe. Nyamara nta rundi rugomo abo bana bafite usibye ubukubaganyi bwa cyana, no kubura indi mikoro nyuma y'ishuri. Gabi yumva nta bundi buzima yifuza usibye kuguma mw'itetero na bagenzi be no kubana n'umuryango we. Gusa ibintu biza guhinduka, ishyano rikagwa, intambara n'urugomo bikigabiza akarere k'ibiyaga bigari. Intambara y'amoko yo mu Burundi, Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda mu 1994, ibyo byose byaje kugira ingaruka kuri rwa rungano rwa Gabi. Baje guhinduka, bamwe muri bo bajya mu bwicanyi n'urugomo n'ubwo bari bakiri abana. Gabi agerageza guhunga ayo macakubiri, akayahungira mu bitabo asoma, ariko se ko urwango rwari rwahawe icyicaro uyu mwana azaruhungira he. Ese azarokoka, ese nawe azijandika nka bamwe bo mu rungano rwe ? Inkuru ya Gabi itujyana mu buto bwa benshi bisanze mu bibazo akarere k'ibiyaga bigari kanyuzemo, kugera n'uyu munsi bakaba bacyibaza ibyababayeho. Gabi yarinze agera ku myaka mirongo itatu atarabona uwamusobanurira impamvu abantu banga abandi, impamvu ubwana bwe abakuru babutobanze.